Akarere ka Huye-Ibikorwa remezo byarahagurukiwe

“Uwa gatanu nyuma ya saa sita, uhereye kuwa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo, uzaba uwa gatanu w’umuhanda; buri wese akore ku muhanda unyura hafi y’iwe.” Aya ni amagambo y’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Bwana Kayiranga Muzuka Eugene, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo. Hari mu imurika ry’ibyagezweho n’Akarere mu gihembwe cya mbere cy’umwaka 2011-2012.

Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe icyo cyemezo bitewe n’uko imihanda yo mu mugi igenda yangirika kandi iri hafi y’ingo. Imihanda minini inyura mu duce tw’umugi (quartiers) nka Ngoma, Tumba na Cyarwa byagaragaye ko igenda yangirika buke buke akarere kiyemeje kuyikora ku bufatanye na Gereza ya Karubanda.

Ku kibazo cy’uko imihanda minini yamaze gukorwa itaraboneshwa, Bwana Kayiranga yavuze ko Akarere kiyemeje gushyira amatara ku muhanda munini uhereye mu Rwabuye kugera ku Mukoni muri uyu mwaka wa 2011-2012, biturutse ku mikoro. Ahasigaye naho nihabonerwa uburyo hazaboneshwa.

Naho ku bijyanye n’abavuga ko umugi wa Huye udatera imbere mu nyubako ugereranyije n’indi migi, Bwana Muzuka yavuze ko atari byo kuko umugi ufite amakaritsiye akase neza arimo n’inyubako nziza, ko ahubwo ari uko izo nyubako zitagaragara hafi y’umuhanda munini. Yakomeje agira ati: “amazu meza dufite hirya no hino mu mugi, uwayashyira ku nkengero z’umuhanda munini nk’uko indi migi bavuga yadusize yubatse, umugi wacu warenga i Save”.

Icyakora, Akarere na ko katangiye gahunda yo kubaka hafi y’umuhanda. Ni muri urwo rwego Hotel Faucon na Ibis bizubaka inyubako za etaji, icyarabu na cyo kikavugururwa ndetse n’isoko rya Huye rikongera kwagurwa rigana aho bita mu Rwabayanga. Aho mu Rwabayanga hazubakwa amangazini azajya azanwamo ibicuruzwa bivuye hanze, bityo abajyaga kurangurira i Kigali bazajye bahinira i Huye.

Ku kibazo cy’uko Akarere ka Huye katagira gare y’imodoka, Bwana Kayiranga yavuze ko uwitwa Mwami Gakwaya yari yiyemeje kuyubaka mu kibanza Akarere kahawe n’Ikigo cy’Ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, akaba yaragombaga gutangira imirimo yo kubaka mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka. Ibyo ariko ngo yavuze ko atakibishoboye kubera ko atarabasha kwegeranya amafaranga ya ngombwa. Icyakora, ngo kugeza uyu munsi ntaramenyesha ubuyobozi bw’Akarere ko yananiwe. Uretse na gare kandi, ngo Akarere gashishikariza abubaka amagorofa muri iyi minsi kutibagirwa na za parikingi (parking).

Ku bijyanye n’ivugururwa rya sitade Huye, imirimo yo gutunganya ikibuga hashyirwaho “artificial turf” iri hafi kurangira. Kwagura sitade na byo biri mu nzira kuko inyigo yamaze gushyikirizwa Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco kugira ngo itange isoko ryo kuyubaka.

Joyeuse Marie Claire

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes