Akarere ka Burera kari mu bwigunge kubera urutindo rwa Base

Ku wa kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2011 urutindo ruhuza Akarere ka Gakenke n’Akarere ka Rulindo  werekeza ku Karere ka Burera rwangijwe n’ikamyo yaguyemo ipakiye.   

 

 

 

 

 

 

 

Ikamyo yari ipakiye igaraviyo na sima yaturikije ibiti by’urutindo maze ihagamamo amapine y’uruhande rumwe. Imashini y’Abashinwa ni yo yitabajwe uyu munsi kugira ngo babashe gukuramo iyo kamyo.

Iyo kamyo ikivamo, imirimo yo kurusana yahise itangira. Abapolisi batunze ibiti bizifashishwa mu kongera gutinda urwo rutindo.

Uwo muhanda ukomeza ujya ku Karere ka Burera aho ukora ibirometero hafi ya 30. Mu gihe udakora, kugira ngo uzajye i Burera byagusaba gukora ibirometero bisaga 60 unyuze mu Mujyi wa Musanze.

Urwo rutindo ruri muri metero 300 uvuye ku muhanda mukuru  wa Kigali –Musanze ugana kuri  Base unyuze mu muhanda w’igitaka ugera ku mu mugezi wa Mugobore utandukanya  Akagari   ka Nyakina mu Murenge wa Gashenyi Akarere ka Gakenke n’Akagari ka Rwamahwa mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo.

NSHIMIYIMANA Leonard  

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes