Abanyakamonyi begerejwe ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda

Ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda ryari risanzwe rikorera mu mujyi wa Kigali “Auto-Ecole Nyamirambo”, ryafunguye ishami mu Karere ka Kamonyi, ahitwa i Rugobagoba ho mu murenge wa Gacurabwenge, bakaba bagamije kuruhura abatuye ako karere bakoraga ingendo bajya kwiga ibijyanye n’ibinyabiziga i Kigali.

Nk’uko Mateso Albert, umwe mu balimu bazajya bigisha amategeko y’umuhanda abivuga, ngo abashakaga kwiga ibinyabiziga byabasabaga kujya i Muhanga cya i Kigali kwigirayo, ibyo ngo bikaba byatwaraga amafaranga menshi ku buryo hari benshi baburaga amafaranga y’urugendo bakabyihorera.

Nyuma y’amasaha atanu batangiye kwandika, ngo hamaze kwiyandikisha abashaka kwiga bagera kuri 34 harimo abashaka kwiga amategeko y’umuhanda, n’abashaka impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Hakizimana Yves, umwe mu bari bamaze kwiyandikisha, avuga ko kuba ishuri ryaje hafi yabo, bizatuma benshi mu rubyiruko bitabira kuza kuryigamo kuko ubundi ngo babibuzwaga n’uko nta shuri ryari hafi yabo.

Uyu musore warangije amashuri yisumbuye avuga ko hari abarangije amashuri n’abatarabashije kuyarangiza badafite akazi, akaba abona bose bazitabira iri shuri ngo barebe ko babona uruhushya rwo gutwara imodoka , bagire ubumenyi bwinshi bwo gusabiraho akazi.

Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri, Umuyobozi w’iri shuri, Mugisha Abdoul Karim, avuga ko abatuye muri Kamonyi batabagereranya n’abanyakigali bityo hakaba hariho gahunda yo kuborohereza. Ku bashaka kubona impushya z’agateganyo bakajya bariha 25000Frw rimwe gusa ubundi bakiga mpaka bazibonye, mu gihe abigira i Kigali bayariha buri kwezi. Ikindi ngo ni uko muri buri cyiciro hazabaho gufasha abatishoboye “tuzajya dufata nk’abana b’imfubyi batatu bakeneye ubufasha, tubigishe ku buntu”.

Auto-Ecole Nyamirambo yatangiye gukora mu mwaka wa 1996, bigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro, ubu bakaba bamaze gufungura amashami mu turere turi hanze ya Kigali ari two: Ngororero, Nyabihu na Kamonyi.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes